03/07/2024
INKURU: ICYIFUZO CYO GUSHYINGIRANWA (Marriage Proposal)
Waba warigeze ukunda abahungu cyangwa abakobwa babiri mu gihe kimwe?, mbese birashoboka gukunda abantu babiri mu buryo bungana. Iyi nkuru irabikubwiraho byinshi, ni inkuru y’urukundo iryoshye cyane. Uzayungukiramo byinshi, ahari wenda bizahura n’ibyo wahuye na byo cyangwa se ibyo wumvise ahandi. Ikaze mu gice cya mbere ndetse no mu bindi bice gukomeza no mubindi bice. Ikazaba irimo urukundo, kwita kuwo mukundana, ubushuti, kurera n’ubundi bumenyi mu buzima busanzwe.
IGICE CYA 1
“inzira n’imihanda byose nanyuze sinigeze mbona umukunzi mwiza nkawe, gusa byarangiye mbonye umuntu mwiza nkunda kandi nawe akankunda, abandi bose bankomerekeje umutima bambabaza mu rukundo”
“Ibyo ni byo nibwiraga ko ari ukuri ndetse nasabye Imana kuzakomeza ikabana natwe yo yatumye duhura. Ndagusabye duzashyingiranwe, umbere umugore na nge nkubere umugabo. Ni byo nshaka kuruta ibindi byose kandi unyumve kuko ubizi ko ari wowe unkwiye”
Ayo magambo ni yo Uche yavugaga, ubwo yari yateye ivi hasi afite impeta ikozwe muri Diamond, asaba ko yashyingiranwa n’umukunzi we. Bari bari muri Resitora ariho byaberaga mu masaha ya saa mbiri za nimugoroba. Uche yari yabiteguye neza we n’inshuti ye Kunle ndetse n’inshuti eshatu za Mary (umukobwa bakundanaga). Abo bose bari abo kumufasha kuva ibyo bihe bitangiye kugeza batashye.
Imwe mu nshuti za Mary, Loveth yahise isakuza cyane iti: Aragukunda cyane byemere. Indi nayo iti: Mana yange, sinigeze ntekereza ko Uche yajya mu rukundo bingana gutya, cg se yaba romantique bingana gutya, Arakomeza ati Mary urahirwa cyane. Ni Omoye wabivugaga nawe yari inshuti ya Mary.
“Mary Vuga yego, vuga yego” Ni ko inshuti ya gatatu ya Mary yavuze yiyamira cyane, ndetse inasakuza cyane. Ibintu byari bimeze neza cyane ndetse n’abandi bakiriya baganaga iyo Resitora batangiye kuza kwifatanya na bo abantu baba benshi cyane mbese hari abantu benshi batari bitezwe ko bari bube bahari.
Ubwo Uche na Mary bari bari mu bantu mo hagati yabo, abantu bafite amatsiko yo kumenya ngo Mary aremera ari na byo basangeraga bose ngo aze kwemera. Ibyo byose byabaye mu gahe gato cyane ubwo Uche yasabaga Mary ko yamubera umugore.
Ubwo ni ko bose barushagaho gutera urusaku bati vuga yego vuga yego, Mary yahise yumva bimucanze yubika umutwe atuje, abari bashungereye batangira kurambirwa kuko Mary yari yanze kugira icyo avuga. Mbese bigaragara nkaho Mary yabyanze.
Kunle byari byamucanze ati: Ni gute yakwanga gushyingiranwa na Uche urukundo rwabo rumaze imyaka itatu yose? Sinzi uko bimeze pe! Ibi bintu ntabwo byumvikana, ubwo Uche we byari byamurenze kuruta undi uwo ari we wese dore ko ari we wari nyirabyo, yari yabaye nk’umusazi bigeze aho yari yiyicariye hasi.
iyi nkuru iri kuri YOUTUBE ya HIRWA SMTS
iyi ni inkuru y'urukundo y'uruhererekane. mbararikiye kuzayikurikira kugeza irangiye kandi muyiha n'abandi ngo biyumvire.