30/07/2018
Ukunda Gusenga Cyane
Yinjiye Mu Rusengero Asanga Harimo Inkumi
Zambaye Utujipo Duteye Isoni
Harimo Abantu Bibereye Kuma Telefoni, Abandi
Bari kwiganirira.
Nuko, Yegera Pasteri Aramubwira Ati:
"Nditahiye, Sinzongera Kugaruka Hano."
-
-
Pasteri Arababara Arangije Aramubaza Ati:
"Kubera
Iki?"
Umukobwa Aramureba Ubundi Amusubizanya
Agahinda Kenshi Agira Ati:
"Mu Rusengero Uyobora Nta Muntu N'umwe
Urimo
Ufite Gahunda.
Iyo Mbitegereje Barandangaza."
Pasteri Amara Akanya Acecetse Ubundi Abwira
Umukobwa Ati
"Fata Iki Kirahuri Cyuzuye Amazi, Uzenguruke
Urusengero Inshuro 3 Wihuta Ariko Wirinde
Kugira
Amazi Umena."
-
-
Umukobwa Arabikora
Arangije Aragaruka Amusubiza Ikirahuri Nta
Mazi
Yamenetse.
Pasteri Aragifata Arakibika Ubundi Aramubaza
Ati:
"Ko Umaze Kuzenguruka Urusengero Inshuro 3
Wigeze Ubona Umuntu Ukurangaza?"
Umukobwa Ati: "Nta N'umwe Nabonye Kuko
Nari
Nitaye Kuri Icyo Kirahuri Gusa Ndi Kurwana No
Kutamena Amazi".
-
-
Pasteri Ati:
"Bikubere Isomo, Iyo Uje Mu Rusengero Uba
Ugomba Kumera Nk'umurinzi W'amazi Ari Mu
Karahure Gato Ugomba Kukitaho Ukakarinda
Ibikurangaza Ukabireka, Ibi Bikwigisha Y'uko
Uba
Ugomba Kwita Ku Mana Gusa, Ibindi Byose
Bihita
Bikuvira Mu Nzira. Ujye Wibuka Ko Yesu Ari
Mu Isi
Yaravuze Ati Nkurikira, Ntiyigeze Avuga Ngo
Uzakurikire Aba Kristo. Ibikurangaza Byose
Ujye
ubyiregagiza