01/02/2024
BATO BATARI GITO
β°ΒΉ Nk'uko ubabona ku ifoto
Bari bato batari gito
Mu maso yabo batemba itoto.
β°Β² Bikuye mo imiteto
Bata byose bafata imiheto
Bibwirije nta gahato.
β°Β³ Umwanzi bamuteze inkoto
Indoto zabo zibyara imbuto
Z'uru RWANDA bashima imyato.
β°β΄ Migongo yahetse ibirezi
Mwe mwibarutse abatabazi
Bamara kuba abaterambabazi,
β°β΅ Bageze aho gucira imbazi
Ngo bataramirwe n'abasizi
Bakatubera abacunguzi.
β°βΆ Bambariye urugamba
Bayoboka iy'ishyamba
Ngo biyambure injamba.
β°β· Bemeye kwitamba
Babasigira intimba
Bagenda nta n'impamba,
β°βΈ Izo mfura zitarumba
Zitaha kagitumba
Benshi barahatemba.
β°βΉ Nti mwatambitse umweko
Mwarambuye amaboko
Mwemera kujisha ibiheko.
ΒΉβ° Mubikora ku bushake
Murekura izo nshuke
Benshi muhinduka inshike.
ΒΉΒΉ Ari abaherukana na bo ubwo
N'abababonye tuvuga amacumu
Nta butwari buruta ubwo!
ΒΉΒ² Muri imfura zo gushimwa
Umwami w'ijuru Nyiribiremwa
Azabashimire kwigomwa.
ΒΉΒ³ Muri imitamenwa, inkumburwa
Imparirwabigwi z'intajorwa
Intwari zunamuye u RWANDA π·πΌπ.
mu banyarwanda agaciro kacu.
national heroes day/February,01,2024
N.B: Aya ni amwe mu mabango y'igisigo gisingiza intwari z'u Rwanda n'abazibarutse. Sura imbuga nkoranyambaga zacu zose, ubone n'ibindi.
na Mc RWEGORWINKINDI(Instagram)
LTD
Design βοΈ